Ijambo ry'Imana ryageze kuri Samuel
Riti reka ngutume mu bahungu ba Yesaya
Ujyende utoranyemo ukwiye kuzab'umwami
Akayobor'ubwoko bw'isirael ngaho genda
Dawidi yar'intwari
Yatoranyijwe n'Imana
N'ubwo yar'umushumba
Imana yamubonye cyera
Y'ukw'ariw'uzakiza
Ubwoko bwa Israel
Amaboko y'Umwanzi
Galiath akamunesha.
Igihe Samuel yageraga kwa Yesaya,
Yasanzey'abasore barebare b'ibigango
Atangira kugirango harimw'uzab'umwami
Uwiteka mubwira yuko ntanumw'uri mur'abo.
Dawidi yar'intwari
Yatoranyijwe n'Imana
N'ubwo yar'umushumba
Imana yamubonye cyera
Y'ukw'ariw'uzakiza
Ubwoko bwa Israel
Amaboko y'Umwanzi
Galiath akamunesha.
Samuel aratangara niko kubaza Yesaya
Ati mbese ntawundi muhungu waw'usigaye
Ati har'agahungu gato k'agahererezi
Uwitek'aravuga ati nuwo natoranije
Samuel aratangara
Niko gutumaho Dawidi
Araz'amwimikisha
Amavuta ngw'azab'umwami
Dawidi aratabara
Maz'atsinda Goliath
Imigambi y'Imana
Itandukanye n'iy'abantu
Dawidi yar'intwari
Yatoranyijwe n'Imana
N'ubwo yar'umushumba
Imana yamubonye cyera
Y'ukw'ariw'uzakiza
Ubwoko bwa Israel
Amaboko y'Umwanzi
Galiath akamunesha.