Ni wowe nizeye ntama y'I Kalvali,
Wowe Mukiza wabambwe ku giti
Watsinz'urupfu, maze uzukan'insinzi
Singizwa Wowe gakiza kacu
Igihe gikwiye ubwo cyageraga
Imana yohereje umwana wayo
Avukira mu isi abyawe n'umugore
Yambara akamero k'uumuntu
Inkuru nziza dukwiye kumenyesha isi
Inkuru y'ihumure ku munyabyaha wese
Twaracunguwe duhabwa n'ubugingo
Tuba abaragwa b'ubwami butazashira
Shimwa Yesu wowe gakiza kacu
Waradutsindishiirije
Waradutsindishiirije
Kwigomeka kwa Malayika w'umucyo
Kwatumye mw'Ijuru hab'intambara
Luciferi wari Malayika w'Umucyo yashatse kwishyira hejuru y'Imana Umuremyi
Ajugunywa mwu isi afiit'umujinya
Adutanya n'Umuremyi
Iyo tutagira Yesu ngw'adutabare
Twari gupfa burundu
Ku musaraba wa Yesu twahaboneye
Gutabarwa kwuzuye
Inkuru nziza dukwiye kumenyesha isi
Inkuru y'ihumure ku munyabyaha wese
Twaracunguwe duhabwa n'ubugingo
Tuba abaragwa b'ubwami butazashira
Shimwa Yesu wowe gakiza kacu
Waradutsindishiirije
Waradutsindishiirije
Amen